Mariko 12

44 verses

Mariko 12:1

Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

Mariko 12:2

Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu.

Mariko 12:3

Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amāra masa.

Mariko 12:4

Shebuja yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo bamurema uruguma mu mutwe, baramuhemura.

Mariko 12:5

Atuma undi uwo we baramwica, n'abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica.

Mariko 12:6

Bigeze aho asigarana umwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumaho ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’

Mariko 12:7

Ariko abo bahinzi baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

Mariko 12:8

Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y'uruzabibu.

Mariko 12:9

“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.

Mariko 12:10

Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?

Mariko 12:11

Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ”

Mariko 12:12

Bashaka uburyo bamufata kuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusiga aho baragenda.

Mariko 12:13

Bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n'Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo.

Mariko 12:14

Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera?

Mariko 12:15

Tuwutange cyangwa turorere?” Ariko amenya uburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.”

Mariko 12:16

Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”

Mariko 12:17

Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.” Baramutangarira cyane.

Mariko 12:18

Maze Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

Mariko 12:19

“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa agasiga umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.

Mariko 12:20

Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,

Mariko 12:21

uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n'uwa gatatu amera atyo na we,

Mariko 12:22

ndetse bose uko ari barindwi bapfa basize ubusa, hanyuma wa mugore na we arapfa.

Mariko 12:23

Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”

Mariko 12:24

Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw'Imana?

Mariko 12:25

Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru.

Mariko 12:26

Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n'Imana ya Isaka, n'Imana ya Yakobo’?

Mariko 12:27

Imana si Imana y'abapfuye ahubwo ni iy'abazima, mwarahabye cyane.”

Mariko 12:28

Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe?”

Mariko 12:29

Yesu aramusubiza ati “Iry'imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.

Mariko 12:30

Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’

Mariko 12:31

Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

Mariko 12:32

Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.

Mariko 12:33

Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje.”

Mariko 12:34

Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati “Nturi kure y'ubwami bw'Imana.” Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza.

Mariko 12:35

Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?

Mariko 12:36

Dawidi ubwe yabwirijwe n'Umwuka Wera aravuga ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’

Mariko 12:37

Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.

Mariko 12:38

Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro,

Mariko 12:39

no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y'abakuru bari mu birori.

Mariko 12:40

Barya ingo z'abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

Mariko 12:41

Yicara yerekeye isanduku y'amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.

Mariko 12:42

Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta.

Mariko 12:43

Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye,

Mariko 12:44

kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”