Mariko 16

20 verses

Mariko 16:1

Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga.

Mariko 16:2

Nuko mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.

Mariko 16:3

Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w'igituro?”

Mariko 16:4

Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane.

Mariko 16:5

Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.

Mariko 16:6

Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.

Mariko 16:7

Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’ ”

Mariko 16:8

Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. [

Mariko 16:9

Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.

Mariko 16:10

Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.

Mariko 16:11

Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera.

Mariko 16:12

Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.

Mariko 16:13

Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.

Mariko 16:14

Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

Mariko 16:15

Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

Mariko 16:16

Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Mariko 16:17

Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

Mariko 16:18

bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

Mariko 16:19

Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana.

Mariko 16:20

Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]