Mariko 15

47 verses

Mariko 15:1

Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

Mariko 15:2

Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.”

Mariko 15:3

Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi.

Mariko 15:4

Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?”

Mariko 15:5

Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.

Mariko 15:6

Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.

Mariko 15:7

Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.

Mariko 15:8

Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk'uko yamenyereye.

Mariko 15:9

Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?”

Mariko 15:10

Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.

Mariko 15:11

Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”

Mariko 15:12

Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w'Abayuda?”

Mariko 15:13

Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”

Mariko 15:14

Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”

Mariko 15:15

Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe.

Mariko 15:16

Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.

Mariko 15:17

Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika,

Mariko 15:18

baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

Mariko 15:19

Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya.

Mariko 15:20

Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.

Mariko 15:21

Batangīra umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

Mariko 15:22

Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”

Mariko 15:23

Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa.

Mariko 15:24

Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngo umuntu amenye uwo ari butware.

Mariko 15:25

Bamubambye ku isaha eshatu.

Mariko 15:26

Urwandiko rw'ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W'ABAYUDA.”

Mariko 15:27

Bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n'undi ibumoso. [

Mariko 15:28

Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n'abanyabyaha.”]

Mariko 15:29

Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe bavuga bati “Ngaho wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu,

Mariko 15:30

ikize umanuke uve ku musaraba.”

Mariko 15:31

Abatambyi bakuru n'abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza.

Mariko 15:32

Kristo, Umwami w'Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.” Ndetse n'abari babambanywe na we baramutuka.

Mariko 15:33

Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda.

Mariko 15:34

Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

Mariko 15:35

Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.”

Mariko 15:36

Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuza inzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambūra.”

Mariko 15:37

Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.

Mariko 15:38

Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.

Mariko 15:39

Umutware utwara umutwe w'abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w'Imana.”

Mariko 15:40

Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.

Mariko 15:41

Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.

Mariko 15:42

Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato,

Mariko 15:43

Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

Mariko 15:44

Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w'abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko.

Mariko 15:45

Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi.

Mariko 15:46

Na we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva.

Mariko 15:47

Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.