Mariko 2

28 verses

Mariko 2:1

Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.

Mariko 2:2

Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry'Imana.

Mariko 2:3

Haza abantu bane bahetse ikirema,

Mariko 2:4

ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y'inzu aharinganiye n'aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.

Mariko 2:5

Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

Mariko 2:6

Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati

Mariko 2:7

“Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”

Mariko 2:8

Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?

Mariko 2:9

Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’?

Mariko 2:10

Ariko nimumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati

Mariko 2:11

“Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”

Mariko 2:12

Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”

Mariko 2:13

Avayo yongera kunyura iruhande rw'inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.

Mariko 2:14

Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

Mariko 2:15

Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y'uwo bafungura, abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha basangira na Yesu n'abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.

Mariko 2:16

Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!”

Mariko 2:17

Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

Mariko 2:18

Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

Mariko 2:19

Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n'umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa.

Mariko 2:20

Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.

Mariko 2:21

“Nta wudoda ikiremo cy'igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

Mariko 2:22

Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya.”

Mariko 2:23

Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.

Mariko 2:24

Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”

Mariko 2:25

Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n'abo bari bari kumwe,

Mariko 2:26

ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari bari kumwe?”

Mariko 2:27

Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu si bo babayeho ku bw'isabato,

Mariko 2:28

ni cyo gituma Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato na yo.”