Mariko 3

35 verses

Mariko 3:1

Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,

Mariko 3:2

bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

Mariko 3:3

Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”

Mariko 3:4

Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baramwihorera.

Mariko 3:5

Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

Mariko 3:6

Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica.

Mariko 3:7

Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya

Mariko 3:8

n'i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

Mariko 3:9

Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga.

Mariko 3:10

Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.

Mariko 3:11

Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w'Imana.”

Mariko 3:12

Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.

Mariko 3:13

Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.

Mariko 3:14

Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa,

Mariko 3:15

abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.

Mariko 3:16

Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,

Mariko 3:17

na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b'inkuba”,

Mariko 3:18

na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,

Mariko 3:19

na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Mariko 3:20

Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

Mariko 3:21

Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

Mariko 3:22

Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

Mariko 3:23

Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani?

Mariko 3:24

Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

Mariko 3:25

Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,

Mariko 3:26

cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.

Mariko 3:27

“Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

Mariko 3:28

“Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana,

Mariko 3:29

ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.”

Mariko 3:30

Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

Mariko 3:31

Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.

Mariko 3:32

Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

Mariko 3:33

Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

Mariko 3:34

Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data:

Mariko 3:35

umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”