Mariko 5

43 verses

Mariko 5:1

Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni.

Mariko 5:2

Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.

Mariko 5:3

Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho waba umunyururu,

Mariko 5:4

kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururu y'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha.

Mariko 5:5

Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.

Mariko 5:6

Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,

Mariko 5:7

ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n'agashinyaguro”

Mariko 5:8

(kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)

Mariko 5:9

Aramubaza ati “Witwa nde?” Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”

Mariko 5:10

Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu.

Mariko 5:11

Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha,

Mariko 5:12

nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”

Mariko 5:13

Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri.

Mariko 5:14

Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n'abo mu ngo baza kureba uko bibaye.

Mariko 5:15

Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk'abandi, baratinya.

Mariko 5:16

Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurube babitekerereza abandi,

Mariko 5:17

baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

Mariko 5:18

Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,

Mariko 5:19

ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.”

Mariko 5:20

Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.

Mariko 5:21

Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja.

Mariko 5:22

Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye

Mariko 5:23

aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”

Mariko 5:24

Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.

Mariko 5:25

Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri,

Mariko 5:26

ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.

Mariko 5:27

Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,

Mariko 5:28

kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”

Mariko 5:29

Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.

Mariko 5:30

Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n'abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?”

Mariko 5:31

Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”

Mariko 5:32

Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho.

Mariko 5:33

Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby'ukuri byose.

Mariko 5:34

Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”

Mariko 5:35

Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”

Mariko 5:36

Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.”

Mariko 5:37

Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.

Mariko 5:38

Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasanga urusaku rw'abarira n'ababoroga cyane.

Mariko 5:39

Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

Mariko 5:40

Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.

Mariko 5:41

Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”

Mariko 5:42

Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.

Mariko 5:43

Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana.