Mariko 6

56 verses

Mariko 6:1

Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

Mariko 6:2

Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

Mariko 6:3

Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

Mariko 6:4

Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

Mariko 6:5

Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,

Mariko 6:6

atangazwa n'uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.

Mariko 6:7

Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.

Mariko 6:8

Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

Mariko 6:9

ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.”

Mariko 6:10

Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo.

Mariko 6:11

Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

Mariko 6:12

Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,

Mariko 6:13

birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.

Mariko 6:14

Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”

Mariko 6:15

Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.” Abandi bati “Ni umuhanuzi nk'abandi bahanuzi.”

Mariko 6:16

Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,

Mariko 6:17

kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y'imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.

Mariko 6:18

Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.”

Mariko 6:19

Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,

Mariko 6:20

kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe.

Mariko 6:21

Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n'abatwara ingabo n'abakire b'i Galilaya ngo baze mu birori.

Mariko 6:22

Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n'abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

Mariko 6:23

Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w'ubwami bwanjye.”

Mariko 6:24

Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?” Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

Mariko 6:25

Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n'ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

Mariko 6:26

Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima.

Mariko 6:27

Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y'imbohe,

Mariko 6:28

akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

Mariko 6:29

Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.

Mariko 6:30

Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zigishije.

Mariko 6:31

Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya.”

Mariko 6:32

Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

Mariko 6:33

Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy'ubutaka babatangayo.

Mariko 6:34

Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.

Mariko 6:35

Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,

Mariko 6:36

basezerere bajye mu ngo no mu birorero by'impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

Mariko 6:37

Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.” Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y'idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

Mariko 6:38

Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.” Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n'ifi ebyiri.”

Mariko 6:39

Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

Mariko 6:40

Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

Mariko 6:41

Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburira bose.

Mariko 6:42

Bose bararya barahaga,

Mariko 6:43

bateranya ubuvungukira bw'imitsima n'ubw'ifi, bwuzura intonga cumi n'ebyiri.

Mariko 6:44

Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

Mariko 6:45

Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

Mariko 6:46

Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.

Mariko 6:47

Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.

Mariko 6:48

Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja, asa n'ushaka kubanyuraho.

Mariko 6:49

Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,

Mariko 6:50

kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima. Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

Mariko 6:51

Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane

Mariko 6:52

kuko batari basobanukiwe n'ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

Mariko 6:53

Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti batsīka aho.

Mariko 6:54

Bacyomoka ab'aho bamenya Yesu,

Mariko 6:55

birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

Mariko 6:56

N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.