Mariko 7

37 verses

Mariko 7:1

Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

Mariko 7:2

Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

Mariko 7:3

kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe , bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

Mariko 7:4

Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse . Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.)

Mariko 7:5

Abafarisayo n'abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

Mariko 7:6

Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure.

Mariko 7:7

Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’

Mariko 7:8

“Itegeko ry'Imana murirekera gukomeza imigenzo y'abantu.”

Mariko 7:9

Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry'Imana ngo muziririze imigenzo yanyu,

Mariko 7:10

kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’

Mariko 7:11

Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’),

Mariko 7:12

muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

Mariko 7:13

nuko ijambo ry'Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi byinshi mukora nk'ibyo.”

Mariko 7:14

Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve.

Mariko 7:15

Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [

Mariko 7:16

Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.]”

Mariko 7:17

Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby'uwo mugani.

Mariko 7:18

Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,

Mariko 7:19

kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw'ibyokurya byose.

Mariko 7:20

Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

Mariko 7:21

kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

Mariko 7:22

kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi, ubwibone n'ubupfu.

Mariko 7:23

Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

Mariko 7:24

Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

Mariko 7:25

Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y'ibirenge bye.

Mariko 7:26

Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.

Mariko 7:27

Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”

Mariko 7:28

Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza zirya ubuvungukira bw'abana.”

Mariko 7:29

Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

Mariko 7:30

Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.

Mariko 7:31

Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli.

Mariko 7:32

Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

Mariko 7:33

Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

Mariko 7:34

Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”

Mariko 7:35

Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimi rwe irahambuka avuga neza.

Mariko 7:36

Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

Mariko 7:37

Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”