Nahumu 1

14 verses

Nahumu 1:1

Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy'iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi.

Nahumu 1:2

Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.

Nahumu 1:3

Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n'urubanza. Inzira y'Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk'umukungu utumurwa n'ibirenge bye.

Nahumu 1:4

Acyaha inyanja igakama agakamya n'imigezi yose, i Bashani n'i Karumeli hararabye, n'uburabyo bw'i Lebanoni burarabye.

Nahumu 1:5

Imisozi iratigitira imbere ye n'udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n'abayituyemo bose.

Nahumu 1:6

Ni nde wabasha guhagarara imbere y'umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk'umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.

Nahumu 1:7

Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w'amakuba kandi azi abamwiringira.

Nahumu 1:8

I Nineve azahamarisha umwuzure w'amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.

Nahumu 1:9

Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.

Nahumu 1:10

Kuko na bo bamera nk'amahwa asobekeranye cyangwa nk'abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk'ibikūri byumye.

Nahumu 1:11

Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi.

Nahumu 1:12

Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.

Nahumu 1:13

Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n'ingoyi ikuboshye.”

Nahumu 1:14

Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n'igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y'ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.