Nahumu 2

14 verses

Nahumu 2:1

Dore mu mpinga z'imisozi amaguru y'uzanye inkuru nziza, akamamaza iby'amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.

Nahumu 2:2

Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y'ubutwari.

Nahumu 2:3

Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk'icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y'inzabibu zabo.

Nahumu 2:4

Ingabo z'intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by'amagare ye y'intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba.

Nahumu 2:5

Amagare y'intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk'imuri, arihuta nk'imirabyo.

Nahumu 2:6

Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho.

Nahumu 2:7

Imigomero y'imigezi iragomorowe, n'ingoro y'Umwami irariduka.

Nahumu 2:8

Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk'inuma ziguguza bikubita mu bituza.

Nahumu 2:9

Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk'ikidendezi cy'amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n'umwe ukebuka.

Nahumu 2:10

Nimusahure ifeza, musahure n'izahabu, kuko ibibitswe n'ubwiza bw'ibintu byose by'igiciro cyinshi bidateze gushira.

Nahumu 2:11

Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.

Nahumu 2:12

Ubuvumo bw'intare buri hehe, n'aho imigunzu y'intare irīra, aho intare y'ingabo n'iy'ingore n'ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga?

Nahumu 2:13

Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n'ubuvumo bwayo ibyo yasahuye.

Nahumu 2:14

Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y'intambara ahinduke umwotsi, n'imigunzu yawe y'intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry'intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”