Nahumu 3

19 verses

Nahumu 3:1

Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n'ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.

Nahumu 3:2

Urusaku rw'ikiboko, urusaku rwo guhinda kw'inziga, imirindi y'amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy'amagare y'intambara asimbuka,

Nahumu 3:3

ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n'inkota irabya indimi, n'icumu rirabagirana, n'abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n'abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo

Nahumu 3:4

ibyo byose byatewe n'ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w'umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n'imiryango uburozi bwe.

Nahumu 3:5

Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n'amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.

Nahumu 3:6

Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa.

Nahumu 3:7

Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?

Nahumu 3:8

Mbese uruta i No Amoni hari hagati y'imigezi, hazengutswe n'amazi, igihome cyaho ari inyanja n'urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja?

Nahumu 3:9

Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n'Abalubimu bari abafasha bawe.

Nahumu 3:10

Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n'abana babo bato babesagurije mu mahuriro y'amayira yose, n'abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.

Nahumu 3:11

Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n'abanzi.

Nahumu 3:12

Ibihome byawe byose bizamera nk'imitini yeze imbuto z'imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k'umuryi.

Nahumu 3:13

Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y'igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe.

Nahumu 3:14

Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari.

Nahumu 3:15

Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n'inkota ikumareho nk'uburima, wigwize nk'uburima, wigwize nk'inzige.

Nahumu 3:16

Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira.

Nahumu 3:17

Ibikomangoma byawe bimeze nk'uburima, n'abagaba bawe nk'inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w'ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.

Nahumu 3:18

Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya.

Nahumu 3:19

Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde?