Nehemiya 10

40 verses

Nehemiya 10:1

“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”

Nehemiya 10:2

Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,

Nehemiya 10:3

na Seraya na Azariya na Yeremiya,

Nehemiya 10:4

na Pashuri na Amariya na Malikiya,

Nehemiya 10:5

na Hatushi na Shebaniya na Maluki,

Nehemiya 10:6

na Harimu na Meremoti na Obadiya,

Nehemiya 10:7

na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,

Nehemiya 10:8

na Meshulamu na Abiya na Miyamini,

Nehemiya 10:9

na Māziya na Bilugayi na Shemaya.

Nehemiya 10:10

Abo bari abatambyi. Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,

Nehemiya 10:11

na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni,

Nehemiya 10:12

na Mika na Rehobu na Hashabiya,

Nehemiya 10:13

na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,

Nehemiya 10:14

na Hodiya na Bani na Beninu.

Nehemiya 10:15

Abatware b'abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,

Nehemiya 10:16

na Buni na Azigadi na Bebayi,

Nehemiya 10:17

na Adoniya na Bigivayi na Adini,

Nehemiya 10:18

na Ateri na Hezekiya na Azuri,

Nehemiya 10:19

na Hodiya na Hashumu na Besayi,

Nehemiya 10:20

na Harifu na Anatoti na Nobayi,

Nehemiya 10:21

na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,

Nehemiya 10:22

na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,

Nehemiya 10:23

na Pelatiya na Hanāni na Anaya,

Nehemiya 10:24

na Hoseya na Hananiya na Hashubu,

Nehemiya 10:25

na Haloheshi na Piliha na Shobeka,

Nehemiya 10:26

na Rehumu na Hashabuna na Māseya,

Nehemiya 10:27

na Ahiya na Hanāni na Anani,

Nehemiya 10:28

na Maluki na Harimu na Bāna.

Nehemiya 10:29

“Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,

Nehemiya 10:30

bafatanya n'imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n'indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y'Imana yatanzwe na Mose umugaragu w'Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n'amateka ye,

Nehemiya 10:31

kandi yuko tutazashyingirana n'abanyamahanga bo muri icyo gihugu,

Nehemiya 10:32

kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.

Nehemiya 10:33

“Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w'inzu y'Imana yacu,

Nehemiya 10:34

n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.

Nehemiya 10:35

“Maze dufindira abatambyi n'Abalewi n'abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y'inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y'Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy'Uwiteka Imana yacu nk'uko byanditswe mu mategeko.

Nehemiya 10:36

“Twemera no kuzana mu nzu y'Uwiteka umuganura w'ubutaka bwacu, n'umuganura w'imbuto zose ziribwa z'ibiti by'amoko yose uko umwaka utashye,

Nehemiya 10:37

kandi no kuzana impfura z'abahungu bacu n'uburiza bw'amatungo yacu nk'uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw'inka zacu n'ubw'intama zacu ngo tubuzane mu nzu y'Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi mu nzu y'Imana yacu,

Nehemiya 10:38

kandi tukajya tuzana umuganura w'irobe ryacu n'amaturo yacu azunguzwa, n'imbuto ziribwa zo ku biti by'amoko yose na vino n'amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y'Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy'ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy'imyaka yo mu midugudu yose.

Nehemiya 10:39

Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n'Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y'Imana yacu, babishyire mu byumba by'inzu ibikwamo iby'ubutunzi.

Nehemiya 10:40

Abisirayeli n'Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y'amasaka na vino n'amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by'ubuturo bwera, bafatanije n'abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi n'abakumirizi n'abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y'Imana yacu.”