Nehemiya 11

36 verses

Nehemiya 11:1

Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu.

Nehemiya 11:2

Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.

Nehemiya 11:3

Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.

Nehemiya 11:4

Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini. Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,

Nehemiya 11:5

na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w'i Shilo.

Nehemiya 11:6

Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b'intwari magana ane na mirongo itandatu n'umunani.

Nehemiya 11:7

Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,

Nehemiya 11:8

akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n'umunani.

Nehemiya 11:9

Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b'umurwa.

Nehemiya 11:10

Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,

Nehemiya 11:11

na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana,

Nehemiya 11:12

na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,

Nehemiya 11:13

na bene wabo b'abatware b'amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,

Nehemiya 11:14

na bene wabo abagabo bakomeye b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.

Nehemiya 11:15

Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,

Nehemiya 11:16

na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b'Abalewi, abakoreshaga imirimo y'inzu y'Imana yo hanze.

Nehemiya 11:17

Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.

Nehemiya 11:18

Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.

Nehemiya 11:19

Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.

Nehemiya 11:20

Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturaga mu midugudu y'u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.

Nehemiya 11:21

Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.

Nehemiya 11:22

Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana

Nehemiya 11:23

kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry'iminsi yose.

Nehemiya 11:24

Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy'umwami cyarangizaga iby'abantu bose.

Nehemiya 11:25

Kandi mu birorero n'ibikingi byabyo, bamwe b'Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n'i Diboni no mu midugudu yaho, n'i Yekabusēli no mu midugudu yaho,

Nehemiya 11:26

n'i Yeshuwa n'i Molada n'i Betipeleti,

Nehemiya 11:27

n'i Hasarishuwali n'i Bērisheba no mu midugudu yaho,

Nehemiya 11:28

n'i Sikulagi n'i Mekona no mu midugudu yaho,

Nehemiya 11:29

na Enirimoni n'i Sora n'i Yaramuti,

Nehemiya 11:30

n'i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n'i Lakishi n'amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu.

Nehemiya 11:31

Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n'i Beteli no mu midugudu yaho,

Nehemiya 11:32

na Anatoti n'i Nobu na Ananiya,

Nehemiya 11:33

n'i Hasori n'i Rama n'i Gitayimu,

Nehemiya 11:34

n'i Hadidi n'i Seboyimu n'i Nebalati,

Nehemiya 11:35

n'i Lodi na Ono haba umubande w'abakozi b'abahanga.

Nehemiya 11:36

Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n'Ababenyamini.