Nehemiya 13

31 verses

Nehemiya 13:1

Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,

Nehemiya 13:2

kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n'amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha.

Nehemiya 13:3

Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy'abanyamahanga cyose.

Nehemiya 13:4

Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y'Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya,

Nehemiya 13:5

yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y'amafu n'icyome, n'ibikoreshwa n'ibice bya kimwe mu icumi by'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, ibyagererwaga Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi ku bw'itegeko, hamwe n'amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.

Nehemiya 13:6

Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n'ibiri wo ku ngoma y'umwami w'i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.

Nehemiya 13:7

Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by'inzu y'Imana,

Nehemiya 13:8

birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.

Nehemiya 13:9

Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by'inzu y'Imana n'amaturo y'amafu n'icyome.

Nehemiya 13:10

Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n'abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy'iwabo.

Nehemiya 13:11

Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y'Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo.

Nehemiya 13:12

Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, babishyira mu bubiko.

Nehemiya 13:13

Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo.

Nehemiya 13:14

Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw'ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y'Imana yanjye, n'ibihe bifatwa muri iyo.

Nehemiya 13:15

Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n'abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n'inzabibu n'imbuto z'imitini n'imitwaro y'uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.

Nehemiya 13:16

Kandi hariho abagabo b'i Tiro bazanaga amafi n'ibintu by'uburyo bwose, bakagura n'Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.

Nehemiya 13:17

Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi w'isabato?

Nehemiya 13:18

Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.”

Nehemiya 13:19

Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z'amarembo y'i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w'isabato.

Nehemiya 13:20

Maze abatunzi n'abagura ibintu by'uburyo bwose, barara inyuma y'i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.

Nehemiya 13:21

Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y'inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.

Nehemiya 13:22

Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w'isabato. Mana yanjye, n'ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.

Nehemiya 13:23

Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b'Abanyashidodikazi n'Abamonikazi n'Abamowabukazi.

Nehemiya 13:24

Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n'urw'Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw'ishyanga ribonetse ryose.

Nehemiya 13:25

Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.

Nehemiya 13:26

Mbese Salomo umwami w'Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n'Imana ye ikamwimika ingoma y'Abisirayeli bose, ariko na we abagore b'abanyamahangakazi baramucumuje.

Nehemiya 13:27

None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b'abanyamahanga?”

Nehemiya 13:28

Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.

Nehemiya 13:29

Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n'isezerano ry'abatambyi n'iry'Abalewi.

Nehemiya 13:30

Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe by'abatambyi n'iby'Abalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we,

Nehemiya 13:31

ntegeka n'iby'amaturo y'inkwi mu bihe bitegetswe n'iby'umuganura. Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire.