Nehemiya 12

47 verses

Nehemiya 12:1

Aba ni bo batambyi n'Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa: Seraya na Yeremiya na Ezira,

Nehemiya 12:2

na Amariya na Maluki na Hatushi,

Nehemiya 12:3

na Shekaniya na Rehumu na Meremoti,

Nehemiya 12:4

na Ido na Ginetoni na Abiya,

Nehemiya 12:5

na Miyamini na Mādiya na Biluga,

Nehemiya 12:6

na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya,

Nehemiya 12:7

na Salu na Amoki na Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo batware b'abatambyi na bene wabo bo mu gihe cya Yeshuwa.

Nehemiya 12:8

Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe.

Nehemiya 12:9

Na Bakibukiya na Uno bene wabo, barakuranwaga mu bihe.

Nehemiya 12:10

Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada.

Nehemiya 12:11

Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa.

Nehemiya 12:12

Abatambyi bo mu gihe cya Yoyakimu bari abatware b'amazu ya ba sekuruza ni aba: uw'inzu ya Seraya ni Meraya, uw'inzu ya Yeremiya ni Hananiya,

Nehemiya 12:13

uw'inzu ya Ezira ni Meshulamu, uw'inzu ya Amariya ni Yehohanani,

Nehemiya 12:14

uw'inzu ya Maluki ni Yonatani, uw'inzu ya Shebaniya ni Yosefu,

Nehemiya 12:15

uw'inzu ya Hiramu ni Adina, uw'inzu ya Merayoti ni Helikayi

Nehemiya 12:16

uw'inzu ya Ido ni Zekariya, uw'inzu ya Ginetoni ni Meshulamu,

Nehemiya 12:17

uw'inzu ya Abiya ni Zikiri, uw'inzu ya Miniyamini n'iya Mowadiya ni Pilitayi,

Nehemiya 12:18

uw'inzu ya Biluga ni Shamuwa, uw'inzu ya Shemaya ni Yehonatani,

Nehemiya 12:19

uw'inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw'inzu ya Yedaya ni Uzi

Nehemiya 12:20

uw'inzu ya Salayi ni Kalayi, uw'inzu ya Amoki ni Eberi,

Nehemiya 12:21

uw'inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw'inzu ya Yedaya ni Netanēli.

Nehemiya 12:22

Mu bihe bya Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa, Abalewi n'abatambyi bari baranditswe ku ngoma ya Dariyo Umuperesi.

Nehemiya 12:23

Bene Lewi abatware b'amazu ya ba sekuruza bari baranditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma, kugeza igihe cya Yohanani mwene Eliyashibu.

Nehemiya 12:24

Kandi abatware b'Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w'Imana bajya ibihe.

Nehemiya 12:25

Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari abakumirizi barinda amazu y'ububiko yo ku marembo.

Nehemiya 12:26

Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy'umwami, na Ezira umutambyi akaba n'umwanditsi.

Nehemiya 12:27

Ubwo bezaga inkike y'i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n'ibyuma bivuga na nebelu n'inanga.

Nehemiya 12:28

Kandi abahungu b'abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by'Abanyanetofa,

Nehemiya 12:29

n'i Betigilugali no mu masambu y'i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z'i Yerusalemu.

Nehemiya 12:30

Nuko abatambyi n'Abalewi bariyeza, maze beza abantu n'amarembo n'inkike.

Nehemiya 12:31

Nuko nuriza abatware b'Abayuda ngo bajye hejuru y'inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima. Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda.

Nehemiya 12:32

Bakurikirana na Hoshaya n'igice cy'abatware b'Abayuda,

Nehemiya 12:33

na Azariya na Ezira na Meshulamu,

Nehemiya 12:34

na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya,

Nehemiya 12:35

n'abahungu b'abatambyi bamwe bafite amakondera: Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya, mwene Mikaya mwene Zakuri mwene Asafu,

Nehemiya 12:36

na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w'Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere.

Nehemiya 12:37

Bageze ku irembo ry'isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y'inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry'amazi iburasirazuba.

Nehemiya 12:38

Undi mutwe w'abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n'igice cy'abantu, tugenda ku nkike haruguru y'umunara w'itanura tugera ku nkike ngari.

Nehemiya 12:39

Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi.

Nehemiya 12:40

Maze imitwe yombi ihagarara mu nzu y'Imana irahayishimira, nanjye nari kumwe n'igice cy'abatware

Nehemiya 12:41

n'abatambyi: Eliyakimu na Māseya na Miniyamini na Mikaya, na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite amakondera,

Nehemiya 12:42

na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo.

Nehemiya 12:43

Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n'abagore n'abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.

Nehemiya 12:44

Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by'ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n'umuganura n'ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y'abatambyi n'Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y'imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n'uko abatambyi n'Abalewi bari ku mirimo yabo,

Nehemiya 12:45

bagafata ibihe ku Mana yabo n'ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n'abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n'iry'umuhungu we Salomo.

Nehemiya 12:46

Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w'abaririmbyi, hakaba n'indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima.

Nehemiya 12:47

Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry'abaririmbyi n'abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n'Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni.