Kubara 12

16 verses

Kubara 12:1

Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw'Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi.

Kubara 12:2

Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva.

Kubara 12:3

Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose.

Kubara 12:4

Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry'ibonaniro.” Barasohoka uko ari batatu.

Kubara 12:5

Uwiteka amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara mu muryango w'Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza.

Kubara 12:6

Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.

Kubara 12:7

Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.

Kubara 12:8

Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?”

Kubara 12:9

Bikongereza uburakari bw'Uwiteka, aragenda.

Kubara 12:10

Cya gicu kiva hejuru y'Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk'urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.

Kubara 12:11

Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy'icyaha twakoreshejwe n'ubupfu, tukizanira urubanza.

Kubara 12:12

Ndakwingize, ye kumera nk'igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.”

Kubara 12:13

Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.”

Kubara 12:14

Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n'isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y'ingando z'amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.”

Kubara 12:15

Bakingiranira Miriyamu inyuma y'ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa.

Kubara 12:16

Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani.