Kubara 13

33 verses

Kubara 13:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 13:2

“Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.”

Kubara 13:3

Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli.

Kubara 13:4

Aya ni yo mazina yabo: Mu muryango wa Rubeni hatumwa Shamuwa mwene Zakuri.

Kubara 13:5

Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.

Kubara 13:6

Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.

Kubara 13:7

Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.

Kubara 13:8

Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.

Kubara 13:9

Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.

Kubara 13:10

Mu muryango wa Zebuluni hatumwa Gadiyeli mwene Sodi.

Kubara 13:11

Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.

Kubara 13:12

Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.

Kubara 13:13

Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.

Kubara 13:14

Mu muryango wa Nafutali hatumwa Nakibi mwene Vofusi.

Kubara 13:15

Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.

Kubara 13:16

Ayo ni yo mazina y'abantu Mose yatumye gutata icyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.

Kubara 13:17

Mose abatuma gutata igihugu cy'i Kanāni, arababwira ati “Muzamukire muri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy'imisozi miremire.

Kubara 13:18

Mutate igihugu mumenye uko kimeze, n'abantu bagituyemo mumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,

Kubara 13:19

n'igihugu batuyemo yuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n'imidugudu batuyemo uko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z'amabuye cyangwa izigoteshejwe,

Kubara 13:20

n'ubutaka bw'icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushire ubwoba muzane ku mbuto z'icyo gihugu.” Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.

Kubara 13:21

Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n'urugabano rw'i Hamati.

Kubara 13:22

Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.

Kubara 13:23

Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry'inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z'imitini.

Kubara 13:24

Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo.

Kubara 13:25

Bamaze gutata igihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.

Kubara 13:26

Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu.

Kubara 13:27

Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo.

Kubara 13:28

Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.

Kubara 13:29

Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”

Kubara 13:30

Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”

Kubara 13:31

Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”

Kubara 13:32

Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.

Kubara 13:33

Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”