Kubara 14

45 verses

Kubara 14:1

Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.

Kubara 14:2

Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!

Kubara 14:3

Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n'inkota? Abagore bacu n'abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”

Kubara 14:4

Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”

Kubara 14:5

Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.

Kubara 14:6

Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,

Kubara 14:7

babwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.

Kubara 14:8

Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy'amata n'ubuki.

Kubara 14:9

Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk'imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”

Kubara 14:10

Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Maze ubwiza bw'Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry'ibonaniro.

Kubara 14:11

Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n'ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?

Kubara 14:12

Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.”

Kubara 14:13

Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,

Kubara 14:14

babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwiteka ubonwa n'amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ukajya imbere yabo uri mu nkingi y'igicu ku manywa, no mu nkingi y'umuriro nijoro.

Kubara 14:15

None niwica ubu bwoko nk'umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati

Kubara 14:16

‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’

Kubara 14:17

None imbaraga z'umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk'uko wavuze uti

Kubara 14:18

‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n'ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n'ubuvivi.’

Kubara 14:19

Babarira gukiranirwa k'ubu bwoko nk'uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk'uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.”

Kubara 14:20

Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk'uko unsabye.

Kubara 14:21

Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n'uko isi yose izuzura icyubahiro cy'Uwiteka,

Kubara 14:22

kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n'ubwiza bwanjye, n'ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.

Kubara 14:23

Ni ukuri ntibazabona igihugu narahiye ba sekuruza ko nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguye uzakibona,

Kubara 14:24

keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.

Kubara 14:25

Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukire musubire mu butayu mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”

Kubara 14:26

Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

Kubara 14:27

“Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw'Abisirayeli banyitotombera.

Kubara 14:28

Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.

Kubara 14:29

Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n'abayisāgije mwese mwanyitotombeye.

Kubara 14:30

Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

Kubara 14:31

Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.

Kubara 14:32

Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.

Kubara 14:33

Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu.

Kubara 14:34

Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’

Kubara 14:35

Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.”

Kubara 14:36

Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y'incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,

Kubara 14:37

abo bagabo babaze inkuru y'incamugongo y'icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y'Uwiteka.

Kubara 14:38

Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu.

Kubara 14:39

Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.

Kubara 14:40

Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”

Kubara 14:41

Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry'Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza.

Kubara 14:42

Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.

Kubara 14:43

Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”

Kubara 14:44

Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y'umusozi, ariko isanduku y'Isezerano ry'Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.

Kubara 14:45

Maze Abamaleki bamanukana n'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.