Kubara 16

35 verses

Kubara 16:1

Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.

Kubara 16:2

Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b'iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.

Kubara 16:3

Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y'iteraniro ry'Uwiteka?”

Kubara 16:4

Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.

Kubara 16:5

Abwira Kōra n'abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n'uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.

Kubara 16:6

Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n'abo mufatanije mwese,

Kubara 16:7

ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y'Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.”

Kubara 16:8

Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi:

Kubara 16:9

mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y'Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry'Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw'Uwiteka, muhagarare imbere y'iteraniro mubakorere?

Kubara 16:10

Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n'ubutambyi?

Kubara 16:11

Icyo ni cyo gitumye wowe n'abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”

Kubara 16:12

Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba.

Kubara 16:13

Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy'amata n'ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu?

Kubara 16:14

Kandi ntutujyanye mu gihugu cy'amata n'ubuki, ntuduhaye gakondo y'imirima n'inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y'aba bantu? Ntituri bwitabe.”

Kubara 16:15

Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n'indogobe imwe, nta n'umwe muri bo nagiriye nabi.”

Kubara 16:16

Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n'iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y'Uwiteka, wowe na bo na Aroni.

Kubara 16:17

Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y'Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.”

Kubara 16:18

Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Kubara 16:19

Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw'Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.

Kubara 16:20

Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

Kubara 16:21

“Nimwitandukanirize n'iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.”

Kubara 16:22

Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y'imyuka y'abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”

Kubara 16:23

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 16:24

“Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ”

Kubara 16:25

Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.

Kubara 16:26

Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y'aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”

Kubara 16:27

Barahaguruka bava impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y'amahema yabo n'abagore babo, n'abahungu babo n'abana babo bato.

Kubara 16:28

Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.

Kubara 16:29

Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.

Kubara 16:30

Ariko Uwiteka nakora ikintu cy'inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n'ababo n'ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.”

Kubara 16:31

Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri,

Kubara 16:32

nuko burasama, bubamirana n'ab'amazu yabo, n'abantu ba Kōra bose n'ibintu byabo byose.

Kubara 16:33

Nuko bo n'ababo n'ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.

Kubara 16:34

Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!”

Kubara 16:35

Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.