Kubara 17

28 verses

Kubara 17:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 17:2

“Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.

Kubara 17:3

Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”

Kubara 17:4

Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy'igicaniro

Kubara 17:5

cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.

Kubara 17:6

Bukeye bwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.”

Kubara 17:7

Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw'Uwiteka buraboneka.

Kubara 17:8

Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro.

Kubara 17:9

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 17:10

“Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.” Bikubita hasi bubamye.

Kubara 17:11

Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.”

Kubara 17:12

Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu.

Kubara 17:13

Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugiga irashira.

Kubara 17:14

Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n'ibya Kōra.

Kubara 17:15

Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugiga irashira.

Kubara 17:16

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 17:17

“Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye.

Kubara 17:18

Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruza wese.

Kubara 17:19

Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe.

Kubara 17:20

Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”

Kubara 17:21

Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.

Kubara 17:22

Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya.

Kubara 17:23

Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.

Kubara 17:24

Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye.

Kubara 17:25

Uwiteka abwira Mose ati “Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa.”

Kubara 17:26

Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.

Kubara 17:27

Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.

Kubara 17:28

Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y'ubuturo bw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”