Kubara 21

35 verses

Kubara 21:1

Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.

Kubara 21:2

Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.”

Kubara 21:3

Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.

Kubara 21:4

Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo.

Kubara 21:5

Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.”

Kubara 21:6

Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.

Kubara 21:7

Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.

Kubara 21:8

Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti cy'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.”

Kubara 21:9

Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.

Kubara 21:10

Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.

Kubara 21:11

Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu.

Kubara 21:12

Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi.

Kubara 21:13

Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori.

Kubara 21:14

Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo “Vahebu y'i Sufu, N'utugezi twa Arunoni,

Kubara 21:15

N'umukoke w'utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.”

Kubara 21:16

Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”

Kubara 21:17

Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe.

Kubara 21:18

Iri ni iriba ryafukuwe n'abatware, Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiro N'ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,

Kubara 21:19

barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.

Kubara 21:20

Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu.

Kubara 21:21

Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori bati

Kubara 21:22

“Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y'umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

Kubara 21:23

Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli.

Kubara 21:24

Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kuko urugabano rw'Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye.

Kubara 21:25

Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y'Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose.

Kubara 21:26

Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w'Abamori, warwanije umwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.

Kubara 21:27

Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati “Nimuze i Heshiboni, Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe

Kubara 21:28

Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni, Kigatwika Ari y'i Mowabu, N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni.

Kubara 21:29

Ubonye ishyano, Mowabu! Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we. Yahaye abahungu babo guhunga, Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano Na Sihoni umwami w'Abamori.

Kubara 21:30

Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n'igihugu cyaho kigeza i Diboni, Turimbura igihugu tugeza i Nofaki, Inkongi igera i Medeba.”

Kubara 21:31

Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori.

Kubara 21:32

Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo.

Kubara 21:33

Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo.

Kubara 21:34

Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”

Kubara 21:35

Bamurimburana n'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.