Kubara 22

41 verses

Kubara 22:1

Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

Kubara 22:2

Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.

Kubara 22:3

Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n'Abisirayeli.

Kubara 22:4

Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk'uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.

Kubara 22:5

Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.

Kubara 22:6

Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.”

Kubara 22:7

Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.

Kubara 22:8

Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu.

Kubara 22:9

Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”

Kubara 22:10

Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo:

Kubara 22:11

dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ”

Kubara 22:12

Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.”

Kubara 22:13

Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”

Kubara 22:14

Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”

Kubara 22:15

Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n'icyubahiro.

Kubara 22:16

Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,

Kubara 22:17

kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”

Kubara 22:18

Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.

Kubara 22:19

None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”

Kubara 22:20

Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”

Kubara 22:21

Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu.

Kubara 22:22

Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.

Kubara 22:23

Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.

Kubara 22:24

Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhōra w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu.

Kubara 22:25

Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.

Kubara 22:26

Marayika w'Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.

Kubara 22:27

Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.

Kubara 22:28

Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?”

Kubara 22:29

Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”

Kubara 22:30

Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?” Arahakana ati “Oya.”

Kubara 22:31

Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

Kubara 22:32

Marayika w'Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.

Kubara 22:33

Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”

Kubara 22:34

Balāmu abwira marayika w'Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.”

Kubara 22:35

Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.

Kubara 22:36

Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w'i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira.

Kubara 22:37

Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?”

Kubara 22:38

Balāmu asubiza Balaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”

Kubara 22:39

Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.

Kubara 22:40

Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.

Kubara 22:41

Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamura umusozi witwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko.