Kubara 23

30 verses

Kubara 23:1

Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.”

Kubara 23:2

Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.

Kubara 23:3

Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y'ibiharabuge.

Kubara 23:4

Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.”

Kubara 23:5

Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.”

Kubara 23:6

Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe.

Kubara 23:7

Aca umugani uhanura ati “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’

Kubara 23:8

Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?

Kubara 23:9

Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga.

Kubara 23:10

Ni nde ubasha kubara umukungugu w'ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy'Abisirayeli? Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!”

Kubara 23:11

Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?”

Kubara 23:12

Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?”

Kubara 23:13

Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.”

Kubara 23:14

Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurume y'intama ku gicaniro cyose.

Kubara 23:15

Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n'Uwiteka hariya.”

Kubara 23:16

Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.”

Kubara 23:17

Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?”

Kubara 23:18

Aca umugani uhanura ati “Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori.

Kubara 23:19

Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?

Kubara 23:20

Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.

Kubara 23:21

Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.

Kubara 23:22

Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk'ay'imbogo.

Kubara 23:23

Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.

Kubara 23:24

Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore, Buvumbuka nk'intare y'ingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso y'abishwe.”

Kubara 23:25

Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.”

Kubara 23:26

Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ”

Kubara 23:27

Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo.

Kubara 23:28

Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.”

Kubara 23:29

Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.”

Kubara 23:30

Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.