Kubara 25

18 verses

Kubara 25:1

Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi,

Kubara 25:2

kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y'imana zabo.

Kubara 25:3

Abisirayeli bifatanya na Bāli y'i Pewori, bikongereza uburakari bw'Uwiteka.

Kubara 25:4

Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”

Kubara 25:5

Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y'i Pewori.”

Kubara 25:6

Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Kubara 25:7

Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu

Kubara 25:8

akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli.

Kubara 25:9

Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

Kubara 25:10

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 25:11

“Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.

Kubara 25:12

Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry'amahoro,

Kubara 25:13

rizamubera hamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ”

Kubara 25:14

Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w'inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni.

Kubara 25:15

Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w'ab'inzu ya ba sekuruza y'Abamidiyani.

Kubara 25:16

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 25:17

“Girira Abamidiyani nk'ababisha ubice,

Kubara 25:18

kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori.”