Kubara 26

65 verses

Kubara 26:1

Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati

Kubara 26:2

“Mubare umubare w'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk'uko amazu ya ba sekuru ari.”

Kubara 26:3

Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati

Kubara 26:4

“Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n'Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.

Kubara 26:5

Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu,

Kubara 26:6

na Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n'Abakarumi.

Kubara 26:7

Iyo ni yo miryango y'Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.

Kubara 26:8

Bene Palu ni Eliyabu.

Kubara 26:9

Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n'iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka,

Kubara 26:10

ubutaka bukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore.

Kubara 26:11

Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa.

Kubara 26:12

Bene Simiyoni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n'umuryango w'Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n'umuryango w'Abayamini, na Yakini wakomotsweho n'umuryango w'Abayakini,

Kubara 26:13

na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera, na Shawuli wakomotsweho n'umuryango w'Abashawuli.

Kubara 26:14

Iyo ni yo miryango y'Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri.

Kubara 26:15

Bene Gadi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n'umuryango w'Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n'umuryango w'Abahagi, na Shuni wakomotsweho n'umuryango w'Abashuni,

Kubara 26:16

na Ozini wakomotsweho n'umuryango w'Abozini, na Eri wakomotsweho n'umuryango w'Aberi,

Kubara 26:17

na Arodi wakomotsweho n'umuryango w'Abarodi, na Areli wakomotsweho n'umuryango w'Abareli.

Kubara 26:18

Iyo ni yo miryango y'Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.

Kubara 26:19

Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni.

Kubara 26:20

Bene Yuda nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n'umuryango w'Abashela, na Perēsi wakomotsweho n'umuryango w'Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera.

Kubara 26:21

Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n'umuryango w'Abahamuli.

Kubara 26:22

Iyo ni yo miryango y'Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n'ibihumbi bitandatu na magana atanu.

Kubara 26:23

Bene Isakari nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n'umuryango w'Abatola, na Puwa wakomotsweho n'umuryango w'Abapuwa,

Kubara 26:24

na Yashubu wakomotsweho n'umuryango w'Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n'umuryango w'Abashimuroni.

Kubara 26:25

Iyo ni yo miryango y'Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana atatu.

Kubara 26:26

Bene Zebuluni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n'umuryango w'Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n'umuryango w'Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahilēli.

Kubara 26:27

Iyo ni yo miryango y'Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.

Kubara 26:28

Bene Yosefu nk'uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.

Kubara 26:29

Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n'umuryango w'Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n'umuryango w'Abagileyadi.

Kubara 26:30

Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n'umuryango w'Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n'Abaheleki,

Kubara 26:31

na Asiriyeli wakomotsweho n'umuryango w'Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashekemu,

Kubara 26:32

na Shemida wakomotsweho n'umuryango w'Abashemida, na Heferi wakomotsweho n'umuryango w'Abaheferi.

Kubara 26:33

Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.

Kubara 26:34

Iyo ni yo miryango y'Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi.

Kubara 26:35

Bene Efurayimu nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n'umuryango w'Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n'umuryango w'Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n'umuryango w'Abatahani.

Kubara 26:36

Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n'umuryango w'Aberani.

Kubara 26:37

Iyo ni yo miryango y'Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana atanu. Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk'uko imiryango yabo iri.

Kubara 26:38

Bene Benyamini nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n'umuryango w'Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n'umuryango w'Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n'umuryango w'Abahiramu,

Kubara 26:39

na Shufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abahufamu.

Kubara 26:40

Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n'umuryango w'Abarudi. Nāmani yakomotsweho n'umuryango w'Abanāmani.

Kubara 26:41

Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu.

Kubara 26:42

Bene Dani nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n'umuryango w'Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n'imiryango y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri.

Kubara 26:43

Imiryango y'Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana ane.

Kubara 26:44

Bene Asheri nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n'umuryango w'Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n'umuryango w'Abishivi, na Beriya wakomotsweho n'umuryango w'Ababeriya.

Kubara 26:45

Bene Beriya bakomotsweho n'iyi miryango: Heberi yakomotsweho n'umuryango w'Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n'umuryango w'Abamalikiyeli.

Kubara 26:46

Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.

Kubara 26:47

Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane.

Kubara 26:48

Bene Nafutali nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n'umuryango w'Abaguni,

Kubara 26:49

na Yeseri wakomotsweho n'umuryango w'Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashilemu.

Kubara 26:50

Iyo ni yo miryango y'Abanafutali nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana ane.

Kubara 26:51

Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n'igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.

Kubara 26:52

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 26:53

“Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk'uko umubare w'amazina yabo uri.

Kubara 26:54

Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n'umubare w'ababazwe bo muri wo.

Kubara 26:55

Ariko igihugu kizagabanywe n'ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y'imiryango ya ba sekuruza.

Kubara 26:56

Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n'abake.”

Kubara 26:57

Ababazwe bo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abakohati. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamerari.

Kubara 26:58

Iyi ni yo miryango y'Abalewi: umuryango w'Abalibuni n'uw'Abaheburoni, n'uw'Abamahali n'uw'Abamushi n'uw'Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.

Kubara 26:59

Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.

Kubara 26:60

Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

Kubara 26:61

Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y'Uwiteka.

Kubara 26:62

Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n'Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.

Kubara 26:63

Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

Kubara 26:64

Ariko muri bo ntihaba n'umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi.

Kubara 26:65

Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n'umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.