Kubara 27

23 verses

Kubara 27:1

Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.

Kubara 27:2

Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati:

Kubara 27:3

“Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.

Kubara 27:4

Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”

Kubara 27:5

Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo.

Kubara 27:6

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 27:7

“Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se.

Kubara 27:8

Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye.

Kubara 27:9

Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye.

Kubara 27:10

Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye.

Kubara 27:11

Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’ ”

Kubara 27:12

Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.

Kubara 27:13

Numara kucyitēgera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze,

Kubara 27:14

kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini.

Kubara 27:15

Mose abwira Uwiteka ati

Kubara 27:16

“Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro,

Kubara 27:17

wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagira umwungeri.”

Kubara 27:18

Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza.

Kubara 27:19

Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo.

Kubara 27:20

Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.

Kubara 27:21

Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”

Kubara 27:22

Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose,

Kubara 27:23

amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.