Kubara 30

17 verses

Kubara 30:1

Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.

Kubara 30:2

Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:

Kubara 30:3

Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.

Kubara 30:4

“Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,

Kubara 30:5

se akumva umuhigo we n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.

Kubara 30:6

Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.

Kubara 30:7

“Cyangwa narongorwa n'umugabo akiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,

Kubara 30:8

umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama.

Kubara 30:9

Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.

Kubara 30:10

“Ariko umuhigo w'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.

Kubara 30:11

“Umugore nahigira umuhigo mu nzu y'umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,

Kubara 30:12

umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.

Kubara 30:13

Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.

Kubara 30:14

Umuhigo wose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.

Kubara 30:15

Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.

Kubara 30:16

Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugore we.”

Kubara 30:17

Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n'umugore we, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.