Kubara 31

54 verses

Kubara 31:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 31:2

“Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.”

Kubara 31:3

Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe.

Kubara 31:4

Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”

Kubara 31:5

Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro.

Kubara 31:6

Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.

Kubara 31:7

Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.

Kubara 31:8

Bica n'abami b'Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b'Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota.

Kubara 31:9

Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n'abana babo bato, banyaga inka zabo zose n'imikumbi yabo yose, basahura n'ibintu byabo byose.

Kubara 31:10

Batwika imidugudu babagamo yose n'ingo zabo zose.

Kubara 31:11

Batabarukana isahu yose n'iminyago yose y'abantu n'amatungo.

Kubara 31:12

Imbohe n'iminyago n'isahu babizanira Mose na Eleyazari umutambyi n'iteraniro ry'Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

Kubara 31:13

Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro bose, babasanganirira inyuma y'aho baganditse.

Kubara 31:14

Mose arakarira abatware b'ingabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batabarutse.

Kubara 31:15

Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe?

Kubara 31:16

Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugiga itera iteraniro ry'Uwiteka.

Kubara 31:17

Nuko none mwice umuhungu wese wo mu bana bato, n'umugore wese wigeze kuryamana n'umugabo.

Kubara 31:18

Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n'abagabo, mubīkirize ubwanyu.

Kubara 31:19

Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y'aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi: uwishe wese n'uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n'iminyago yanyu.

Kubara 31:20

Muhumanure n'imyambaro yose n'ibyaremwe mu ruhu byose, n'ibyaboheshejwe ubwoya bw'ihene byose, n'ibyabajwe byose kugira ngo mubyihumanureho.”

Kubara 31:21

Eleyazari umutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose:

Kubara 31:22

Izahabu n'ifeza n'umuringa, n'icyuma n'ibati n'icyuma cy'isasu,

Kubara 31:23

ibintu byose bidatwikwa n'umuriro, mubicīshe mu muriro bibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n'umuriro byose mubyogeshe ayo mazi.

Kubara 31:24

Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubone kugaruka mu ngando.”

Kubara 31:25

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 31:26

“Bara umubare w'iminyago yanyazwe y'abantu n'amatungo, ufatanye na Eleyazari umutambyi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza y'iteraniro.

Kubara 31:27

Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose.

Kubara 31:28

Kandi utorere Uwiteka intore, uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy'abantu n'inka n'indogobe n'imikumbi,

Kubara 31:29

ubitore mu mugabane wabo ubihe Eleyazari umutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka.

Kubara 31:30

Kandi mu mugabane w'Abisirayeli utore umwe muri mirongo itanu w'abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy'inka n'indogobe n'imikumbi, n'andi matungo yose, ubihe Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka.”

Kubara 31:31

Mose na Eleyazari umutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.

Kubara 31:32

Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n'abarasanyi, yari intama uduhumbi dutandatu n'inzovu ndwi n'ibihumbi bitanu,

Kubara 31:33

n'inka inzovu ndwi n'ibihumbi bibiri,

Kubara 31:34

n'indogobe inzovu esheshatu n'igihumbi,

Kubara 31:35

kandi umubare wose w'abantu wari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n'abagabo.

Kubara 31:36

Umugabane w'abatabarutse wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu.

Kubara 31:37

Intore z'Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n'eshanu.

Kubara 31:38

Inka zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n'ebyiri.

Kubara 31:39

Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n'imwe.

Kubara 31:40

Abantu bari inzovu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri.

Kubara 31:41

Mose aha Eleyazari umutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.

Kubara 31:42

Umugabane w'Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse,

Kubara 31:43

uwo mugabane w'iteraniro wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu,

Kubara 31:44

n'inka inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu,

Kubara 31:45

n'indogobe inzovu eshatu na magana atanu,

Kubara 31:46

n'abantu inzovu n'ibihumbi bitandatu.

Kubara 31:47

Kuri uwo mugabane w'Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy'abantu n'amatungo, abiha Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kubara 31:48

Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, bigira hafi ya Mose.

Kubara 31:49

Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubaze umubare w'abarasanyi dutwara, nta n'umwe watubuzemo.

Kubara 31:50

Tuzaniye Uwiteka ituro ry'ibyo umuntu wese yasahuye ry'ibintu by'izahabu, n'imikufi yo ku maguru, n'izahabu zimeze nk'imiringa yo ku maboko, n'impeta zishyiraho ikimenyetso n'izo ku matwi, n'inigi byo guhongererera ubugingo bwacu imbere y'Uwiteka.”

Kubara 31:51

Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano.

Kubara 31:52

Izahabu zose z'ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n'abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, zari shekeli inzovu n'ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu.

Kubara 31:53

Kuko umuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriye isahu.

Kubara 31:54

Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry'ibonaniro, kugira ngo zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka.