Kubara 32

42 verses

Kubara 32:1

Abarubeni n'Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy'i Yazeri n'icy'i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza,

Kubara 32:2

Abagadi n'Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro, bati

Kubara 32:3

“Ataroti n'i Diboni n'i Yazeri, n'i Nimura n'i Heshiboni na Eleyale, n'i Sibuma n'i Nebo n'i Bewoni,

Kubara 32:4

igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry'Abisirayeli, ni igihugu cy'urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.”

Kubara 32:5

Bati “Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.”

Kubara 32:6

Mose abaza Abagadi n'Abarubeni ati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?

Kubara 32:7

Ni iki gitumye mukura umutima w'Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?

Kubara 32:8

Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.

Kubara 32:9

Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima w'Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.

Kubara 32:10

Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati

Kubara 32:11

‘Ni ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,

Kubara 32:12

keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’

Kubara 32:13

Abisirayeli bīkongereza uburakari bw'Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho ab'icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.

Kubara 32:14

Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw'abanyabyaha ngo mugwize umujinya w'Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli.

Kubara 32:15

Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.”

Kubara 32:16

Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n'abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,

Kubara 32:17

ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu.

Kubara 32:18

Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.

Kubara 32:19

Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.”

Kubara 32:20

Mose arabasubiza ati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,

Kubara 32:21

abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,

Kubara 32:22

igihugu kigatsindirwa imbere y'Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n'urubanza rw'uko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y'Uwiteka.

Kubara 32:23

Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.

Kubara 32:24

Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n'imikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.”

Kubara 32:25

Abagadi n'Abarubeni babwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.

Kubara 32:26

Abana bacu bato n'abagore bacu, n'imikumbi yacu n'amatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu y'i Galeyadi.

Kubara 32:27

Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk'uko databuja avuze.”

Kubara 32:28

Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza y'imiryango y'Abisirayeli.

Kubara 32:29

Mose arababwira ati “Abagadi n'Abarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy'i Galeyadi ho gakondo.

Kubara 32:30

Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy'i Kanāni.”

Kubara 32:31

Abagadi n'Abarubeni baramusubiza bati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.

Kubara 32:32

Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cy'i Kanāni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.”

Kubara 32:33

Nuko Abagadi n'Abarubeni n'igice cy'umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n'igisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami w'Abamori n'ubwa Ogi umwami w'i Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose.

Kubara 32:34

Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri,

Kubara 32:35

na Atarotishofani n'i Yazeri n'i Yogibeha,

Kubara 32:36

n'i Betinimura n'i Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike z'amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.

Kubara 32:37

Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale n'i Kiriyatayimu,

Kubara 32:38

n'i Nebo n'i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka n'i Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse.

Kubara 32:39

Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo.

Kubara 32:40

Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.

Kubara 32:41

Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri.

Kubara 32:42

Na Noba aragenda atsinda i Kenati n'ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.