Imigani 1

33 verses

Imigani 1:1

Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w'Abisirayeli.

Imigani 1:2

Ni iyo kumenyesha ubwenge n'ibibwirizwa, Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga.

Imigani 1:3

Ni yo ihesha ubwenge bw'imigenzereze, No gukiranuka no gutunganya no kutabera.

Imigani 1:4

Ni yo iha umuswa kujijuka, N'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga,

Imigani 1:5

Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.

Imigani 1:6

Amenye gusobanura imigani n'amarenga, Kandi n'amagambo n'ibisakuzo by'abanyabwenge.

Imigani 1:7

Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n'ibibwiriza.

Imigani 1:8

Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

Imigani 1:9

Bizakubera imitamirizo y'imbabazi ku mutwe, N'imikufi mu ijosi.

Imigani 1:10

Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.

Imigani 1:11

Nibavuga bati “Ngwino tujyane, Twubikirire kuvusha amaraso, Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa,

Imigani 1:12

Tubamire bunguri ari bazima nk'uko imva imira abantu, Ndetse ari bataraga nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo,

Imigani 1:13

Tuzabona ibintu byiza byinshi, Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago,

Imigani 1:14

Uzakubira hamwe natwe, Twese tuzagire uruhago rumwe.”

Imigani 1:15

Mwana wanjye, ntukajyane na bo, Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,

Imigani 1:16

Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, Kandi bihutira kuvusha amaraso.

Imigani 1:17

Gutega umutego ikiguruka kiwureba, Ni ukurushywa n'ubusa.

Imigani 1:18

Amaraso bubikira ni ayabo, Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.

Imigani 1:19

Uko ni ko inzira z'urarikira indamu wese zimeze, Iryo rari ryica bene ryo.

Imigani 1:20

Bwenge arangururira mu nzira, Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,

Imigani 1:21

Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo, Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:

Imigani 1:22

“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N'abapfu mukanga kumenya ubwenge?

Imigani 1:23

Nimuhindurwe n'imiburo yanjye, Dore nzabasukaho umwuka wanjye, Nzabamenyesha amagambo yanjye.

Imigani 1:24

Narabahamagaye muraninira, Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho.

Imigani 1:25

Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose, No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.

Imigani 1:26

Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.

Imigani 1:27

Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru, Ibyago byanyu bikaza nka serwakira, Igihe umubabaro n'uburibwe bizabageraho.

Imigani 1:28

“Ni bwo bazantakambira nkabihorera, Bazanshakana umwete ntibazambona.

Imigani 1:29

Kuko banze kumenya, Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.

Imigani 1:30

Ntibemeye inama zanjye, Bahinyuye guhana kwanjye kose.

Imigani 1:31

Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo, Kandi bazahazwa n'imigambi yabo.

Imigani 1:32

Ubuhemu bw'abaswa buzabicisha, Kandi kugubwa neza kw'abapfu kuzabarimbura.

Imigani 1:33

Ariko unyumvira wese azaba amahoro, Adendeze kandi atikanga ikibi.”