Imigani 2

22 verses

Imigani 2:1

Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, Ugakomeza amategeko yanjye,

Imigani 2:2

Bituma utegera ubwenge amatwi, Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka,

Imigani 2:3

Niba uririra ubwenge bwo guhitamo, Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka,

Imigani 2:4

Ukabushaka nk'ifeza, Ubugenzura nk'ugenzura ubutunzi buhishwe,

Imigani 2:5

Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, Ukabona kumenya Imana.

Imigani 2:6

Uwiteka ni we utanga ubwenge, Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.

Imigani 2:7

Abikira abakiranutsi agakiza, Abagendana umurava ababera ingabo,

Imigani 2:8

Kugira ngo arinde amayira y'imanza zitabera, Kandi atunganye inzira z'abera be.

Imigani 2:9

Ni bwo uzamenya gukiranuka n'imanza zitabera, No gutungana ndetse n'inzira zose zitunganye.

Imigani 2:10

Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, Kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe.

Imigani 2:11

Amakenga azakubera umurinzi, Kujijuka kuzagukiza,

Imigani 2:12

Kugira ngo bigukure mu nzira y'ibibi, No mu bantu bavuga iby'ubugoryi.

Imigani 2:13

Ni bo bareka inzira zitunganye, Bakagendera mu nzira z'umwijima.

Imigani 2:14

Banezezwa no gukora ibibi, Kandi bakishimira ubugoryi bw'abanyabyaha.

Imigani 2:15

Bagendera mu nzira zigoramye, Bakaba ibigande mu migenzereze yabo.

Imigani 2:16

Nuko uzakizwa umugore w'inzaduka, Ndetse uw'inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye,

Imigani 2:17

Wari wahukanye n'uwamurongoye mu bukumi bwe, Akirengagiza isezerano ry'Imana ye,

Imigani 2:18

Kuko inzu ye yerekeye urupfu, Kandi inzira ze zigana ikuzimu.

Imigani 2:19

Mu bamugenderera nta n'umwe ugaruka, Kandi ntabwo basubira mu nzira z'ubugingo.

Imigani 2:20

Byose ubimenye neza, Kugira ngo ubone kugendera mu nzira z'abantu bitonda, No gukomeza imigenzereze y'abakiranutsi.

Imigani 2:21

Abakiranutsi bazatura mu isi, Kandi intungane zizahaguma.

Imigani 2:22

Ariko inkozi z'ibibi zizacibwa mu isi, Kandi abariganya bazayirandurwamo.