Imigani 31

31 verses

Imigani 31:1

Amagambo y'umwami Lemuweli n'ubuhanuzi nyina yamwigishije:

Imigani 31:2

“Mwana wanjye, ndakubwira iki? Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye, Ko ari wowe nahigiye?

Imigani 31:3

Ntugahe abagore intege zawe n'ubugingo bwawe, Kuko ari cyo kigusha abami.

Imigani 31:4

“Ntibikwiriye abami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.

Imigani 31:5

Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe, Bakagoreka imanza z'abarengana.

Imigani 31:6

Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.

Imigani 31:7

Mureke anywe urwo rushungandushyi, Rumutere kwibagirwa intimba ye.

Imigani 31:8

“Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi, Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.

Imigani 31:9

Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera, Ucire abakene n'indushyi urubanza rutunganye.”

Imigani 31:10

Umugore w'imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro.

Imigani 31:11

Umutima w'umugabo we uhora umwiringira, Kandi ntazabura kunguka.

Imigani 31:12

Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, Igihe cyose akiriho.

Imigani 31:13

Ashaka ubwoya bw'intama n'imigwegwe, Anezezwa no gukoresha amaboko ye.

Imigani 31:14

Ameze nk'inkuge z'abagenza, Azana ibyokurya bye abikura kure.

Imigani 31:15

Abyuka kare butaracya, Akagaburira abo mu rugo, Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

Imigani 31:16

Yitegereza umurima akawugura, Awutezamo urutoki mu by'inyungu ivuye mu maboko ye.

Imigani 31:17

Akenyerana imbaraga, Agakomeza amaboko ye.

Imigani 31:18

Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

Imigani 31:19

Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba, Intoki ze zigafata igiti ahotoza.

Imigani 31:20

Aramburira abakene ibiganza, Kandi indushyi akazitiza amaboko.

Imigani 31:21

Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy'imbeho, Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by'imihemba.

Imigani 31:22

Yibohera ibirago by'ibisuna, Imyambaro ye ni imyenda y'ibitare byiza n'imihengeri.

Imigani 31:23

Umugabo we amenyekana mu marembo y'umudugudu, Yicaranye n'abakuru b'igihugu.

Imigani 31:24

Aboha imyambaro akayigura, Agurira abagenza imikandara.

Imigani 31:25

Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye, Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

Imigani 31:26

Abumbuza akanwa ke ubwenge, Kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo.

Imigani 31:27

Amenya neza imico yo mu rugo rwe, Kandi ntabwo arya ibyokurya by'ubute.

Imigani 31:28

Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, N'umugabo we na we aramushima ati

Imigani 31:29

“Abagore benshi bagenza neza, Ariko weho urabarusha bose.”

Imigani 31:30

Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.

Imigani 31:31

Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.