Imigani 30

33 verses

Imigani 30:1

Amagambo ya Aguri mwene Yake y'ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati

Imigani 30:2

“Ni ukuri ndi umuntu umeze nk'inka kurusha abandi bose, Simfite kujijuka nk'umuntu,

Imigani 30:3

Kandi sinize ubwenge, Simenya n'Uwera uwo ari we.

Imigani 30:4

Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka? Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we? Ni nde washinze impera zose z'isi? Izina rye ni nde, kandi izina ry'umwana we ni nde niba uyazi?

Imigani 30:5

“Ijambo ry'Imana ryose rirageragezwa, Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.

Imigani 30:6

Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo, Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.

Imigani 30:7

“Nagusabye ibintu bibiri, Ntubinyime umwanya nkiriho.

Imigani 30:8

Nkuraho ibitagira umumaro n'ibinyoma bimbe kure, Ntumpe ubukene cyangwa ubukire, Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye,

Imigani 30:9

Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti ‘Uwiteka ni iki?’ Cyangwa nkaba umukene nkiba, Nkagayisha izina ry'Imana yanjye.

Imigani 30:10

“Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja, Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n'urubanza.

Imigani 30:11

“Hariho umuryango w'abantu bavuma ba se, Kandi ntibahe ba nyina umugisha.

Imigani 30:12

Hariho umuryango w'abantu biyita intungane, Kandi batuhagiweho imyanda yabo.

Imigani 30:13

Hariho umuryango w'abantu, Bariya bagira amaso y'ubwibone, Ijisho barikura mu gihene.

Imigani 30:14

Hariho umuryango w'abantu bafite amenyo ameze nk'inkota n'ibijigo bimeze nk'ibyuma, Byo gutsemba abakene mu isi n'indushyi ngo bazikure mu bantu.

Imigani 30:15

“Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’ Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga, Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’:

Imigani 30:16

Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi, N'umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’

Imigani 30:17

“Ijisho ry'useka se akanga kumvira nyina, Rizanogorwa n'ibikōna byo mu bikombe, Kandi ibyana by'ibisiga bizarimira.

Imigani 30:18

“Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho, Ndetse ni bine ntazi:

Imigani 30:19

Ubugenge bw'igisiga mu kirere, Ubugenge bw'inzoka ku rutare, Ubugenge bw'inkuge mu nyanja hagati, N'ubugenge bw'umugabo ku nkumi.

Imigani 30:20

“Ni ko ubugenge bw'umugore wa maraya bumeze, Ararya akiyunyuguza, Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’

Imigani 30:21

“Hariho ibintu bitatu bitigisa isi, Ndetse ni bine itabasha kwihanganira:

Imigani 30:22

Umugaragu iyo ahindutse umwami, Umupfapfa iyo aguye ivutu,

Imigani 30:23

Umugore w'igicamuke iyo atashye mu nzu, N'umuja iyo azunguye nyirabuja.

Imigani 30:24

“Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya, Ariko bifite ubwenge bukabije:

Imigani 30:25

Ibimonyo ni ubwoko budakomeye, Ariko byibikira ibyokurya mu cyi.

Imigani 30:26

Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, Ariko ziyubakira amazu mu bitare.

Imigani 30:27

Inzige ntizigira umwami, Ariko zitera zigabanyijemo imitwe.

Imigani 30:28

N'umuserebanya ufatisha amaboko yawo, Ariko uba no ku nyumba z'abami.

Imigani 30:29

“Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza, Ndetse ni bine bigenda neza cyane:

Imigani 30:30

Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko, Kandi ntigira icyo ihunga.

Imigani 30:31

Ifarashi y'intambara n'isekurume y'ihene, Kandi n'umwami utagira abamugomera.

Imigani 30:32

“Niba wakoze iby'ubupfapfa ukishyira ejuru, Cyangwa niba wagambiriye ibibi, Wifate ku munwa.

Imigani 30:33

Gucunda amata kuresa amavuta, Guhotora izuru kuvusha amaraso, Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.”