Zaburi 1
6 verses
Zaburi 1:1
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi.
Zaburi 1:2
Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
Zaburi 1:3
Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
Zaburi 1:4
Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga.
Zaburi 1:5
Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka, N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi.
Zaburi 1:6
Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi, Ariko inzira y'ababi izarimbuka.