Zaburi 2

12 verses

Zaburi 2:1

Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N'amoko yatekerereje iki iby'ubusa?

Zaburi 2:2

Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n'Uwo yasīze

Zaburi 2:3

Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”

Zaburi 2:4

Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba.

Zaburi 2:5

Maze izababwirana umujinya, Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi

Zaburi 2:6

Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye, Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”

Zaburi 2:7

Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.

Zaburi 2:8

Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N'abo ku mpera y'isi ngo ubatware.

Zaburi 2:9

Uzabavunaguza inkoni y'icyuma, Uzabamenagura nk'ikibumbano.”

Zaburi 2:10

Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, Mwa bacamanza mwe z'abo mu isi, mwemere kwiga.

Zaburi 2:11

Mukorere Uwiteka mutinya, Munezerwe muhinde imishyitsi.

Zaburi 2:12

Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose.