Zaburi 101

8 verses

Zaburi 101:1

Zaburi ya Dawidi. Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera, Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe.

Zaburi 101:2

Nzitondera kugendera mu nzira itunganye, Uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye,

Zaburi 101:3

Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y'abiyobagiza, Ntizomekana nanjye.

Zaburi 101:4

Umutima ugoramye uzamvaho, Sinzamenya ikibi.

Zaburi 101:5

Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura, Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira.

Zaburi 101:6

Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane, Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera.

Zaburi 101:7

Uriganya ntazaba mu nzu yanjye, Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.

Zaburi 101:8

Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose, Kugira ngo ndimbure inkozi z'ibibi zose, Nzimare mu rurembo rw'Uwiteka.