Zaburi 102

29 verses

Zaburi 102:1

Gusenga k'umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y'Uwiteka.

Zaburi 102:2

Uwiteka, umva gusenga kwanjye,

Zaburi 102:3

Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w'umubabaro wanjye, Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo, Unsubize vuba.

Zaburi 102:4

Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi, Amagufwa yanjye yaka nk'urumuri.

Zaburi 102:5

Umutima wanjye umeze nk'ubwatsi bukubiswe urumye, Kuko nibagirwa kurya umutsima wanjye.

Zaburi 102:6

Ijwi ryo kuniha kwanjye, Ritumye amagufwa yanjye yumatana n'inyama yanjye.

Zaburi 102:7

Meze nk'uruyongoyongo rwo mu butayu, Mpindutse nk'igihunyira cyo mu misaka.

Zaburi 102:8

Mba maso, Mpindutse nk'igishwi kiri ku ipfundo ry'inzu cyonyine.

Zaburi 102:9

Abanzi banjye barantuka umunsi ukira, Abashajijwe no kundakarira bangize intukano.

Zaburi 102:10

Kuko ndya ivu nk'umutsima, Mvanga ibyo nywa n'amarira,

Zaburi 102:11

Ku bw'uburakari bwawe n'umujinya wawe, Kuko wanteruye ukanta.

Zaburi 102:12

Iminsi yanjye ihwanye n'igicucu kirehutse, Kandi numye nk'ubwatsi.

Zaburi 102:13

Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y'ubwami iteka, Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.

Zaburi 102:14

Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.

Zaburi 102:15

Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho, Bababarira umukungugu waho.

Zaburi 102:16

Bizatuma amahanga yubaha izina ry'Uwiteka, N'abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe,

Zaburi 102:17

Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni, Kandi abonekanye icyubahiro cy'ubwiza bwe,

Zaburi 102:18

Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero, Adasuzuguye gusenga kwabo.

Zaburi 102:19

Ibyo bizandikirwa ab'igihe kizaza, Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka.

Zaburi 102:20

Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he, Uwiteka arebeye isi mu ijuru,

Zaburi 102:21

Kugira ngo yumve kuniha kw'imbohe, Abohore abategekewe gupfa,

Zaburi 102:22

Ngo abantu bogereze izina ry'Uwiteka i Siyoni, N'ishimwe rye i Yerusalemu,

Zaburi 102:23

Ubwo amahanga n'ibihugu by'abami, Bizateranira gukorera Uwiteka.

Zaburi 102:24

Yacishirije bugufi imbaraga zanjye mu nzira, Yagabanije iminsi yanjye.

Zaburi 102:25

Ndavuga nti “Mana yanjye, Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye, Imyaka yawe ihoraho ibihe byose.

Zaburi 102:26

Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw'isi, N'ijuru ni umurimo w'intoki zawe.

Zaburi 102:27

Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho, Ibyo byose bizasaza nk'umwenda, Uzabihindura nk'uko imyambaro ikuranwa, Bibe bihindutse ukundi.

Zaburi 102:28

Ariko wowe ho uri uko wahoze, Imyaka y'ubugingo bwawe ntizashira.

Zaburi 102:29

Abana b'abagaragu bawe bazahora mu gihugu, Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.”