Zaburi 103

22 verses

Zaburi 103:1

Zaburi ya Dawidi. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera.

Zaburi 103:2

Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.

Zaburi 103:3

Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose,

Zaburi 103:4

Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk'ikamba,

Zaburi 103:5

Agahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk'ubw'ikizu.

Zaburi 103:6

Uwiteka akora ibyo gukiranuka, Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa.

Zaburi 103:7

Yamenyesheje Mose inzira ze, Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli.

Zaburi 103:8

Uwiteka ni umunyebambe n'umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi.

Zaburi 103:9

Ntakomeza kurwana iteka, Ntagumana umujinya iminsi yose.

Zaburi 103:10

Ntiyatugiriye ibihwanye n'ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.

Zaburi 103:11

Nk'uko ijuru ryitaruye isi, Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana.

Zaburi 103:12

Nk'uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.

Zaburi 103:13

Nk'uko se w'abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.

Zaburi 103:14

Kuko azi imiremerwe yacu, Yibuka ko turi umukungugu.

Zaburi 103:15

Iby'umuntu, iminsi ye imeze nk'iy'ubwatsi, Nk'ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha.

Zaburi 103:16

Kuko umuyaga urunyuraho rugashira, Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi.

Zaburi 103:17

Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, Zahereye kera kose zizageza iteka ryose, Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo.

Zaburi 103:18

Ni ko agirira abitondera isezerano rye, Bakibuka amategeko ye bakayakomeza.

Zaburi 103:19

Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose.

Zaburi 103:20

Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, Mukumvira ijwi ry'ijambo rye.

Zaburi 103:21

Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.

Zaburi 103:22

Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, Mumuhimbarize ahantu ategeka hose. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka.