Zaburi 109

31 verses

Zaburi 109:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana njya mpimbaza ntuceceke,

Zaburi 109:2

Kuko banyasamiye akanwa k'umunyabyaha, Akanwa k'uburiganya, Bambwirishije ururimi rw'ibinyoma.

Zaburi 109:3

Bangotesheje amagambo y'urwango, Bandwanije nta mpamvu.

Zaburi 109:4

Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, Ariko jyeweho nitangira gusenga.

Zaburi 109:5

Ku neza nabagiriye banyituye inabi, Ku rukundo banyituye urwango.

Zaburi 109:6

Umutwarishe umunyabyaha,

Zaburi 109:7

Nacirwa urubanza asohoke rumutsinze, Gusenga kwe guhwanywe n'icyaha.

Zaburi 109:8

Iminsi yo kubaho kwe ibe mike, Ubutware bwe busubiremo undi.

Zaburi 109:9

Abana be babe impfubyi, Umugore we abe umupfakazi.

Zaburi 109:10

Abana be babe inzererezi basabirize, Bashakire ibyokurya kure y'umusaka wabo.

Zaburi 109:11

Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose, Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye.

Zaburi 109:12

Ntihazagire ukomeza kumugirira neza, Ntihazagire ubabarira impfubyi ze.

Zaburi 109:13

Urubyaro rwe ruzarimburwe, Mu gihe cy'abuzukuru be izina ryabo rizasibanganywe.

Zaburi 109:14

Gukiranirwa kwa ba sekuruza kwibukwe n'Uwiteka, Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa.

Zaburi 109:15

Bibe imbere y'Uwiteka ubudasiba, Kugira ngo arimbure kwibukwa kwabo agukure mu isi.

Zaburi 109:16

Kuko wa wundi atibukaga kubabarira, Ahubwo yagenzaga umunyamubabaro n'umukene, N'ufite umutima umenetse ngo abice.

Zaburi 109:17

Yakundaga kuvuma, kuvuma kwe kumugeraho, Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha, Umugisha ukamuba kure.

Zaburi 109:18

Kandi yambaraga kuvuma nk'umwenda we, Kwinjira mu nda ye nk'amazi, Kwinjira mu magufwa ye nk'amavuta.

Zaburi 109:19

Kumuhindukire nk'umwenda yambara, N'umushumi ajya akenyeza.

Zaburi 109:20

Ibyo abe ari byo bihembo by'abanzi banjye bituruka ku Uwiteka, N'iby'abavuga nabi ubugingo bwanjye.

Zaburi 109:21

Ariko Uwiteka Mwami, Ku bw'izina ryawe unkorere ibyiza, Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza.

Zaburi 109:22

Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene, Kandi umutima wanjye ukomerekeye muri jye.

Zaburi 109:23

Ngiye nk'igicucu kirehutse, Ntūmūwe nk'uruzige.

Zaburi 109:24

Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya, Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure.

Zaburi 109:25

Kandi mpindukiye ba bandi igitutsi, Uko bambonye bazunguza imitwe.

Zaburi 109:26

Uwiteka Mana yanjye, untabare, Unkize nk'uko imbabazi zawe ziri,

Zaburi 109:27

Kugira ngo bamenye yuko ibyo ari ukuboko kwawe, Ko ari wowe Uwiteka wabikoze.

Zaburi 109:28

Bavume ariko wowe ho umpe umugisha, Nibahagaruka bazakorwa n'isoni, Ariko umugaragu wawe nzishima.

Zaburi 109:29

Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro, Bambare isoni zabo nk'umwitero.

Zaburi 109:30

Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye, Nzamushimira mu iteraniro.

Zaburi 109:31

Kuko azahagararira iburyo bw'umukene, Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe.