Zaburi 108

14 verses

Zaburi 108:1

Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi.

Zaburi 108:2

Mana, umutima wanjye urakomeye,

Zaburi 108:3

Nebelu n'inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke.

Zaburi 108:4

Uwiteka, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga.

Zaburi 108:5

Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu.

Zaburi 108:6

Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.

Zaburi 108:7

Ukirishe ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe.

Zaburi 108:8

Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, Nzagabanya Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti.

Zaburi 108:9

Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami.

Zaburi 108:10

Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Abafilisitiya nzabishima hejuru mvuza impundu.”

Zaburi 108:11

Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza muri Edomu?

Zaburi 108:12

Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu, uzangezayo?

Zaburi 108:13

Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro.

Zaburi 108:14

Imana izadukoresha iby'ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.