Zaburi 11
7 verses
Zaburi 11:1
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti “Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?”
Zaburi 11:2
Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
Zaburi 11:3
Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Zaburi 11:4
Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.
Zaburi 11:5
Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga.
Zaburi 11:6
Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
Zaburi 11:7
Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he.