Zaburi 10

18 verses

Zaburi 10:1

Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago?

Zaburi 10:2

Ubwibone bw'umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata, Icyampa bagafatwa n'uburiganya batekereje.

Zaburi 10:3

Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza, Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.

Zaburi 10:4

Umunyabyaha nk'uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati “Ntazahōra.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo “Nta Mana iriho.”

Zaburi 10:5

Inzira ze zikomera iteka, Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba, Abanzi be bose abacurira ingoni.

Zaburi 10:6

Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa, Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”

Zaburi 10:7

Akanwa ke kuzuye imivumo n'uburinganya n'agahato, Munsi y'ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.

Zaburi 10:8

Yicara mu bico byo mu midugudu, Mu rwihisho yica abatariho urubanza, Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.

Zaburi 10:9

Yubikirira mu gico nk'uko intare yubikirira mu isenga ryayo, Yubikirira gufata umunyamubabaro, Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.

Zaburi 10:10

Yitugatuga yunamye, Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.

Zaburi 10:11

Aribwira ati “Imana yibagiwe, Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”

Zaburi 10:12

Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe, Ntiwibagirwe umunyamubabaro.

Zaburi 10:13

Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana, Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”?

Zaburi 10:14

Warabibonye kuko urebera igomwa n'urwango kubishyiraho ukuboko kwawe, Umunyamubabaro akwiringira wenyine, Ni wowe ujya utabara impfubyi.

Zaburi 10:15

Vunagura ukuboko k'umunyabyaha, Ushimikire ububi bw'umubi kugeza aho utazabumusanganira.

Zaburi 10:16

Uwiteka ni we Mwami iteka ryose, Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.

Zaburi 10:17

Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,

Zaburi 10:18

Kugira ngo ucire impfubyi n'abahatwa imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.