Zaburi 111

10 verses

Zaburi 111:1

Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Mu rukiko rw'abatunganye no mu iteraniro ryabo.

Zaburi 111:2

Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n'abayishimira bose.

Zaburi 111:3

Umurimo akora ni icyubahiro n'ubwiza, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

Zaburi 111:4

Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso, Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe.

Zaburi 111:5

Yagaburiye abamwubaha, Azajya yibuka isezerano rye.

Zaburi 111:6

Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye, Ubwo yabahaga umwandu w'abanyamahanga.

Zaburi 111:7

Imirimo y'intoki ze ni umurava no kutabera, Amategeko ye yose arahamye.

Zaburi 111:8

Yakomerejwe guhama iteka ryose, Yategekeshejwe umurava no gutunganya.

Zaburi 111:9

Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa, Yategetse isezerano rye kuba iry'iteka, Izina rye ni iryera n'iryo kubahwa.

Zaburi 111:10

Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose.