Zaburi 112

10 verses

Zaburi 112:1

Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye.

Zaburi 112:2

Urubyaro rw'uwo ruzagira amaboko mu isi, Umuryango w'abatunganye uzahabwa umugisha.

Zaburi 112:3

Ubutunzi n'ubukire biri mu rugo rwe, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

Zaburi 112:4

Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima, Uvira ūgira imbabazi n'ibambe agakiranuka.

Zaburi 112:5

Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye.

Zaburi 112:6

Kuko atazanyeganyezwa iteka, Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.

Zaburi 112:7

Ntazatinya inkuru mbi, Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.

Zaburi 112:8

Umutima we urahamye ntazatinya, Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.

Zaburi 112:9

Yaranyanyagije yahaye abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose, Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.

Zaburi 112:10

Umunyabyaha azabireba ababare, Ahekenye amenyo, ayage, Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.