Zaburi 113
9 verses
Zaburi 113:1
Haleluya. Mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, nimushime, Nimushime izina ry'Uwiteka.
Zaburi 113:2
Izina ry'Uwiteka rihimbazwe, Uhereye none ukageza iteka ryose.
Zaburi 113:3
Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, Izina ry'Uwiteka rikwiriye gushimwa.
Zaburi 113:4
Uwiteka ari hejuru y'amahanga yose, Icyubahiro cye gisumba ijuru.
Zaburi 113:5
Ni nde uhwanye n'Uwiteka Imana yacu, Ufite intebe ye hejuru cyane,
Zaburi 113:6
Akicishiriza bugufi kureba, Ibyo mu ijuru n'ibyo mu isi?
Zaburi 113:7
Akura uworoheje mu mukungugu, Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,
Zaburi 113:8
Kugira ngo amwicaranye n'abakomeye, Abakomeye bo mu bwoko bwe.
Zaburi 113:9
Uwari ingumba mu nzu ye, Amuha kuyibamo yishimye, Ari nyina w'abahungu. Haleluya.