Zaburi 115

18 verses

Zaburi 115:1

Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw'imbabazi zawe n'umurava wawe.

Zaburi 115:2

Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he?”

Zaburi 115:3

Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.

Zaburi 115:4

Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n'izahabu, Umurimo w'intoki z'abantu.

Zaburi 115:5

Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,

Zaburi 115:6

Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa,

Zaburi 115:7

Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.

Zaburi 115:8

Ababirema bazahwana na byo, N'ubyiringira wese.

Zaburi 115:9

Wa bwoko bw'Abisirayeli we, wiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

Zaburi 115:10

Wa nzu y'aba Aroni we, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

Zaburi 115:11

Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

Zaburi 115:12

Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha, Azaha umugisha inzu y'Abisirayeli, Azaha umugisha inzu y'aba Aroni.

Zaburi 115:13

Azaha umugisha abubaha Uwiteka, Aboroheje n'abakomeye.

Zaburi 115:14

Uwiteka abagwize, Abagwizanye n'abana banyu.

Zaburi 115:15

Muhawe umugisha n'Uwiteka, Waremye ijuru n'isi.

Zaburi 115:16

Ijuru ni iry'Uwiteka, Ariko isi yayihaye abantu.

Zaburi 115:17

Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.

Zaburi 115:18

Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka. Uhereye none ukageza iteka ryose. Haleluya.