Zaburi 116

19 verses

Zaburi 116:1

Nkundira Uwiteka, Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.

Zaburi 116:2

Kuko yantegeye ugutwi, Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.

Zaburi 116:3

Ingoyi z'urupfu zantaye hagati, Uburibwe bw'ikuzimu bwaramfashe, Ngira ibyago n'umubabaro.

Zaburi 116:4

Maze nambaza izina ry'Uwiteka nti “Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.”

Zaburi 116:5

Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi, Ni koko Imana yacu igira ibambe.

Zaburi 116:6

Uwiteka arinda abaswa, Nacishijwe bugufi arankiza.

Zaburi 116:7

Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe, Kuko Uwiteka yakugiriye neza.

Zaburi 116:8

Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, Amaso yanjye ukayakiza amarira, N'ibirenge byanjye ukabikiza kugwa.

Zaburi 116:9

Nzagendera mu maso y'Uwiteka, Mu isi y'ababaho.

Zaburi 116:10

Nari nizeye ubwo navugaga nti “Narababajwe cyane.”

Zaburi 116:11

Nkavugana ubwira nti “Abantu bose ni abanyabinyoma.”

Zaburi 116:12

Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki?

Zaburi 116:13

Nzakīra igikombe cy'agakiza, Nambaze izina ry'Uwiteka.

Zaburi 116:14

Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawumuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose.

Zaburi 116:15

Urupfu rw'abakunzi be, Ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.

Zaburi 116:16

Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe, Ndi umugaragu wawe, Umwana w'umuja wawe wambohoye ingoyi.

Zaburi 116:17

Nzagutambira igitambo cy'ishimwe, Nambaze izina ry'Uwiteka.

Zaburi 116:18

Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose,

Zaburi 116:19

Mu bikari by'inzu y'Uwiteka, Hagati muri wowe Yerusalemu. Haleluya.