Zaburi 121

8 verses

Zaburi 121:1

Indirimbo y'Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?

Zaburi 121:2

Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n'isi.

Zaburi 121:3

Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira.

Zaburi 121:4

Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira.

Zaburi 121:5

Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.

Zaburi 121:6

Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro.

Zaburi 121:7

Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe.

Zaburi 121:8

Uwiteka azakurinda amajya n'amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.