Zaburi 122
9 verses
Zaburi 122:1
Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y'Uwiteka.”
Zaburi 122:2
Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.
Zaburi 122:3
Yerusalemu, Wubatswe nk'umudugudu ufatanijwe hamwe.
Zaburi 122:4
Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y'Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry'Uwiteka.
Zaburi 122:5
Kuko ari ho batereka intebe z'imanza, Intebe z'inzu ya Dawidi.
Zaburi 122:6
Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “Abagukunda bagubwe neza.
Zaburi 122:7
Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”
Zaburi 122:8
Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”
Zaburi 122:9
Ku bw'inzu y'Uwiteka Imana yacu, Nzajya ngushakira ibyiza.