Zaburi 122

9 verses

Zaburi 122:1

Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y'Uwiteka.”

Zaburi 122:2

Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.

Zaburi 122:3

Yerusalemu, Wubatswe nk'umudugudu ufatanijwe hamwe.

Zaburi 122:4

Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y'Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry'Uwiteka.

Zaburi 122:5

Kuko ari ho batereka intebe z'imanza, Intebe z'inzu ya Dawidi.

Zaburi 122:6

Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “Abagukunda bagubwe neza.

Zaburi 122:7

Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”

Zaburi 122:8

Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”

Zaburi 122:9

Ku bw'inzu y'Uwiteka Imana yacu, Nzajya ngushakira ibyiza.