Zaburi 123

4 verses

Zaburi 123:1

Indirimbo y'Amazamuka. Wowe wicara mu ijuru, Kuri wowe ni ho nuburira amaso.

Zaburi 123:2

Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja, Nk'uko amaso y'umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja, Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, Kugeza aho azatubabarira.

Zaburi 123:3

Uwiteka, utubabarire utubabarire, Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.

Zaburi 123:4

Imitima yacu ihāze cyane, Gukobwa n'abaruhukira mu mahoro, No gusuzugurwa n'abibone.